Perezida Kagame yemereye Umwami Muswati III kumusangiza ubunararibonye bw’u Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umwami wa Eswatini, Mswati III n’Umwamikazi Inkhosikati LaMashwama, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Perezida Kagame yashimiye Umwami wa Eswatini, Mswati III wifatanyije n’Abanyarwanda mu birori byo Kurahira2024. Ati “Twanyuzwe no kuhaba kwanyu. Uru ruzinduko rurashimangira ko u Rwanda na Eswatini ari inshuti kandi tugomba guharanira gukomeza muri uwo mujyo ndetse umubano wacu ukagera kure. mu gukomeza turifuza gukomeza gushimangira ubufatanye, ni nayo ntego y’amasezerano yasinywe uyu munsi.”

Perezida Kagame yongeye ho ko mu myaka ishize ingendo z’abayobozi zagiye zikorerwa hagati y’ibihugu byombi u Rwanda na Eswatini. Ati “Uyu ni umusingi, u Rwanda rwiteguye gusangiza abavandimwe bacu ba Eswatini ubunararibonye dufite mu guhinduka kw’icyi gihugu”. 

- Advertisement -

Umwami wa Eswatini, Mswati III, yashimangiye ko yanyuzwe n’ibihe byiza we n’itsinda ryamuherekeje bagiriye mu Rwanda. Ati “Nyakubahwa Perezida Kagame ndagushimira ko watumiye Ubwami bwa Eswatini mu birori byo Kurahira kandi byagenze neza cyane. Imbyino gakondo n’akarasisi ka gisirikare byari biteye ubwuzu … Turakwifuriza intsinzi mu gukomeza kugeza igihugu ahisumbuyeho cyane.’’

Umwami Muswati III yakiriwe mu biro by’umukuru w’igihugu nyuma y’isinywa ry’ masezerano y’imikoranire mu bya gisirikare n’umutekano; ubufatanye mu bya gipolisi no guhana ubumenyi mu bijyanye na serivisi z’igorora ndetse n’ivanwaho rya visa ku badipolomate.

Abakuru b’ibihugu nakurikiranye isinywa ry’amasezero y’ubufatanye

Umwami Muswati III ari mu Rwanda kuva kuwa 10 Kanama, ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 22 bari mu muhango wo kurahira kwa Perezida Kagame. Kuri uyu wa mbere kandi yanasuye icyicaro gikuru cy’ikigo Irembo yirebera ikoranabuhanga u Rwanda rugeze ho mu mitangire ya serivisi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:47 am, Sep 19, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1011 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe