Perezida Kagame yijejwe ko kwivuza mu mahanga biza guhagarara

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagomba kwagurirwa ibitaro byitiriwe Umwami Faisal Perezida Kagame yavuze ko nta bisobanura bihari by’ukuntu igihugu kimaze imyaka cyohereza abaganga kwiga mu mahanga kikanakomeza kandi kohereza yo abarwayi bajya kwivurizayo umwaka ku wundi.

Perezida Kagame yavuze ko igituma u Rwanda rwemera kohereza abajya guhaha ubumenyi hanze y’u Rwanda ari uko ibihugu biteye imbere byagize igihe cyo kwiyubaka no kubaka ubushobozi bw’abakozi babyo mu nzego zirimo n’iz’ubuzima. Abaganga rero boherezwa muri ibi bihugu ngo igihe kirageze ko baza gukoresha ubumenyi bakura yo mu bitaro byo mu Rwanda.

Perezida Kagame wavuze ko yari yarahagaritse kwitabira ibirori byo gushyiraho ibuye ry’ifatizo. Yagaragaje ko yongeye kwitabira uyu muhango kubera icyizere afitiye abagiye kubyubaka barimo Susan Thompson Buffet Foundation na Sosiyete y’Ubwubatsi Shelter Group Africa,

- Advertisement -

Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n’Ibikorwa muri Susan Thompson Buffet Foundation, Prof Senait Fisseha yijeje umukuru w’igihugu ko mu gihe ibi bitaro bizaba bimaze kwaguka nta munyarwanda uzasubira gushakira ubuvuzi hanze y’u Rwanda. Prof Senait ati Ati “Twaravuze tuti birahagije“.

Perezida Kagame yabijeje ubufatanye ndetse asaba inzego zose zifite aho zihuriye n’ibibazo byagaragaraye muri ibi bitaro kwihutira kubikemura.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal nibyagurwa bizongererwa inyubako ku buryo nibura bizongera abarwayi 400 ku bo bisanzwe byakira. Ibi bitaro bizajya bitanga serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zirimo guturika kw’imitsi y’ubwonko ‘stroke’ n’indwara z’umutima.

Izindi serivisi bizajya bitanga zirimo izo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga, guhindura ingingo n’izindi zajyaga gushakirwa mu mahanga.

MINISANTE ivuga ko indwara zituma abanyarwanda bajya kwivuza mu mahanga kugeza ubu iziri ku isonga ari 3. Impyiko, umutima na Kanseli. Iyi Ministeri ifite intego yo gukina 4 abaganga mu myaka 4 yonyine ikomeje kongera umubare w’ibitaro binatangirwamo amasomo yo ku rwego rwa Kaminuza mu by’ubuvuzi.

Ibi bitaro byitiriwe umwami Faisal nabyo biri mu bizajya ku rwego rwo  gutangirwamo amasomo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:59 am, Oct 18, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe