Perezida Kagame yitabiriwe inama ya Korea – Africa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu gitondo cyo kuri icyi cyumweru taliki 2 Kamena Perezida Kagame yageze muri Korea y’epfo aho yitabiriwe inama yiga ku bufatanye bwa Korea y’epfo n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika. Inama ibaye bwa mbere izwi nka Korea – Africa Summit.

Korea y’epfo ni igihugu gisanzwe gifitanye umubano n’u Rwanda. Ndetse Korea isanzwe ifasha mu mishinga itandukanye binyuze mu kigo cyayo cya KOICA.

Mu mwaka ushize Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Korea y’Epfo Jin Park yagiriye uruzinduko mu Rwanda hashyirwa umukono ku masezerano mu nzego ebyiri zirimo ubujyanama mu bya politiki, ndetse n’ubufatanye muri gahunda y’ikigega cy’ubutwererane mu iterambere ry’ubukungu.

Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963. Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Mu 2020 Korea y’Epfo yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi. Ni amasezerano azwi nka Bilateral Air Services Agreement.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:59 am, Jul 27, 2024
temperature icon 24°C
scattered clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe