Perezida Kagame yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Kuri iki cyumweru 14 Mutarama 2024, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu masengesho yo gusengera igihugu yabereye muri Kigali Convention Centre, aya masengesho akaba azwi nka National Prayer Breakfast

Aya masengesho ategurwa n’Umuryango Rwanda Fellowship Leaders akaba aba mu ntangiriro za buri mwaka, agashimije gushimira Imana ibiba byaragezweho mu mwaka ushize no kuragiza abayobozi n’ibikorwa biteganyijwe mu mwaka uba utangiye.

Mu butumwa Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ayo masengesho yashimiye abategura iki gikorwa ko ari umwanya mwiza aba abonye wo kuganira no guhura nabo badaherukanye mu gihe kiba gishize. Ati ‘Gutumirwa hano mbashimira, nanjye bimpa umwanya wo kuganira namwe. Usibye kubonana, hari abo tuba tudaherukana tumaze nk’imyaka myinshi cyane kandi dufite byinshi duhuriyeho ndetse ibyo twakoreye igihugu cyacu

- Advertisement -

Aya masengesho aba afite insanganyamitsiko igira iti Installing Godly values in Leadership ugenekereje mu Kinyarwanda {Gushyira indangagaciro z’Imana mu miyoborere }. Akaba ari ku nshuro ya 29 aya masengesho ategurwa.

Perezida wa Sena Francois Xavier Kalinda ni umwe mu bitabiriye aya masengesho

Amofoto: Urugwiro 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:14 am, Jan 8, 2025
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 69 %
Pressure 1015 mb
Wind 4 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe