Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu i Davos

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’isi izwi nka ‘World Economic Forum’.

 

Ni inama ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya 54 ifite insangamatsiko yo “Kongera Kubaka Icyizere”. Izitabirwa n’abarenga 2000 barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye. Yatangiye kuwa 15 Mutarama izageza kuwa 19 Mutarama 2024.

- Advertisement -

 

Biteganyijwe ko Perezida Kagame na mugenzi we wa Ghana, Perezida Nana Akufo-Addo na Visi Perezida wa Nigeria, Kashim Shettina, bitabira ikiganiro ‘Timbuktoo: Unleashing Africa’s Start-up Revolution’ kigaruka ku mpinduka zikenewe mu ishoramari muri Afurika.

 

Timbuktoo ni umushinga w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, ugamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari muri Afurika.

 

Perezida Kagame kuwa 17 Mutarama azitabira ikiganiro cyiga ku isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, kizibanda ku ntambwe imaze guterwa mu mikorere yaryo ndetse n’ahazaza haryo.

 

Perezida Kagame azatanga ikiganiro ku gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye Isi ifite binyuze mu bufatanye. Ni ikiganiro azahuriramo n’abandi bayobozi barimo Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi, Ngozi Okonjo-Iweala, Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Perezida wa Colombia na Bill Gates.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:30 am, Jan 8, 2025
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 69 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe