Perezida Macron agiye kwakira Perezida Kagame; Perezida Tshisekedi n’uwa Angola

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Inkuru y’ikinyamakuru Africa Intelligence cyandikirwa mu bufaransa igaragaza ko mu nama y’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa “Francophonie” izatangira kuwa 04 Ukwakira 2024, ngo hateganijwe ibiganiro hagati ya Perezida Macron w’ubufaransa n’ab’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse na Angola.

Iki kinyamakuru kikemeza ko Macron agiye gushaka uko yahuza impande z’u Rwanda na RDC bagasubira mu biganiro bya Luanda biyobowe na Perezida João Lorenço wa Angola.

Kuwa 14 Nzeri 2024 I Luanda muri Angola habereye ibiganiro byari ibya 4 byo ku rwego rwa ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya byahujwe na Angola. Amakuru yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe ni uko ibyemejwe muri ibi biganiro ngo Intumwa ya RDC yanze kubishyiraho umukono.

- Advertisement -

Anyomoza amakuru y’ikinyamakuru Africa Intelligence cyanditse ko u Rwanda na RDC byombi byanze gusinya kuri iyi nyandiko. Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda na Angola basinye ariko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC asohoka mu nama yanze gusinya.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko muri iyi nama hagaragajwe umugambi wo gusenya FDLR wari waremeranijweho n’inzego z’igusurikare n’ubutasi z’u Rwanda na Kongo. Mu nama yabereye I Rubavu kuwa 29 na 30 Kanama 2024. Bamaze kugaragaza iyo raporo y’inzego z’ubutasi n’igisirikare basabye abaminisitiri kwemeza uyu mugambi. U Rwanda na Angola ngo barabyemeje baranawusinyira ariko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC arabyanga.

Uretse kwanga uyu mugambi wari waganiriweho kandi ngo izi ntumwa za Leta ya Kongo zanateye utwatsi umugambi wo guhuza abasirikare b’impande zombi taliki ya 30 Nzeri na 01 Ukwakira 2024 hagamijwe kunoza uyu mugambi wo gukuraho FDLR.

Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko muri ibi biganiro M23 ntaho yigeze ivugwamo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:20 am, Oct 18, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 82%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe