Perezida Museveni yashinje ibihugu bikomeye gutera inkunga imyigaragambyo y’urubyiruko

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yagaragaje ko imyigaragambyo iri gukorwa n’urubyiruko mu gihugu ayoboye ruvuga ko rwamagana ruswa iri gutizwa umurindi n’ibihugu bikomeye bishaka guhora bikolonije Afurika.

Perezida Museveni wabanje gushimira imyitwarire y’inzego z’umutekano za Uganda muri iyi myigaragambyo yavuze ko iyi myigaragambyo irimo ibintu bibiri ngo bibi cyane. Agaragaza ko icyambere ari uko hari ibihugu yise ba gashakabuhacye bayiri inyuma.

Museveni yemeza ko ibi bihugu ngo byivanga mu mibereho n’imiyoborere ya Afurika kuva mu myaka 600 ishize. Ngo ibi nibyo biri gutera inkunga urubyiruko ruri mu myigaragambyo. Museveni ati “kuva mu icuruzwa ry’abacakara, ubukoroni, ubukoroni bwihishe, Jenoside, ibi bihugu bishaka iteka kunyunyuza ubukungu bwa Afurika“.

- Advertisement -

Perezida Museveni agatanga Gasopo ko abatera inkunga imyigaragambyo bose bakwiriye kumenya ko Uganda itakiri mu bukoloni.

Museveni yavuze ko icya kabiri kiri muri iyi myigaragambyo ari uko abayiteguye ngo bapanze gukora ibintu bibi cyane. Ibi yise bibi cyane ngo bizashyirwa ahagaragara mu rukiko abatawe muri yombi nibatangira kuburanishwa.

Museveni yavuze ko hashobora kuba hari abahuruye gusa batazi ibyo barimo. Akemeza ko wenda byakumvikana ariko kandi ko bakabaye barumviye igipolisi cyababuriye kenshi.

Kuri Perezida Museveni ngo iyi myigaragambyo iyo iba iyo kwamagana ruswa no gukunda igihugu koko niwe wari kuba uwambere mu kuyitabira. Museveni avuga ko no mu 2019 yitabiriye imyigaragambyo y’amahoro yabereye ahitwa Nakalema. Akemeza ko bongeye bakayitegura nawe yayitabira.

Museveni yavuze ko gucura umugambi wo kwangiza ubukungu buba bwavuye mu cyuya cy’abaturage adashobora kubyemera. Ati “ibice nka Kawempe na Bwaise ntushobora kuhategura imyigaragambyo.” Perezida Museveni avuga ko ikibuga cy’imyidagaduro cya Kololo kiri kuvugururwa ati “nicyuzura muzadutegurire imyigaragambyo nanjye nzayitabira.”

Perezida wa Uganda yavuze ko abatewe inkunga ngo bigaragambye bose bazwi kandi ko bazatabwa muri yombi nabo bakagaragaza ababateye inkunga. Yunzemo ko hari amakuru menshi ajyanye n’itegurwa ry’iyi myigaragambyo kandi ko yose azwi. Ngo ni akazi gakomeye kakozwe n’inzego z’ubutasi za Uganda.

Museveni yavuze ko ashima Imana kuba nta maraso yamenetse mu myigaragambyo yo kuwa kabiri w’icyi cyumweru. Akemeza ariko ko abayigiyemo yari yababujije bakavunira ibiri mu matwi. Ati “ntimugasubire ariya makosa”.

Perezida Museveni yemeza ko kuba abapolisi baratangaje ko abatawe muri yombi bashinjwa guteza imvururu n’akaduruvayo muri rubanda ari uko badafite amakuru ahagije. Yemeje ko hari amakuru y’ubutasi yuzuye agaragaza ibyo aba bateguye imyigaragambyo bari bapanze gukora byose. Yavuze ko azatangaza byose mu cyumweru gitaha.

Perezida Museveni asoza asaba ko urugamba rwo kurwanya ruswa abaturage barumurekera. Avuga ko ari intambara itanagoranye ugereranije n’izo yarwanye. Ati “Twarwanye intambara ziremereye n’uru ruzarutsinda”. 

Kuwa kabiri w’icyi cyumweru nibwo urubyiruko rwishyize hamwe rwakoze imyigaragambyo rwerekeza ku nyubako y’inteko ishingamategeko ya Uganda. Amakuru avuga ko Polisi ya Uganda yataye muri yombi abarenga 60. Mbere gato y’uko iyi myigaragambyo ikorwa Perezida Museveni yari yatangaje ko abari kuyitegura “basa n’abari gukina n’umuriro”.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:31 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe