Perezida mushya wa Senegal yakiriye Perezida Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aragirira uruzinduko rw’ubucuti mu gihugu cya Senegal muri izi mpera z’icyumweru. Yakirwe na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye.

Ibinyamakuru byo muri Senegal byanditse ko abashinzwe amakuru mu biro bya Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal batangaje ko Perezida Kagame yakirwa ku meza uyu Mugoroba wo kuwa 11 Gicurasi. Nyuma yo kwakirwa ku meza aba bayobozi bombi baragirana ibiganiro byihariye.

Biteganijwe kandi ko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Senegal kuri icyi cyumweru kuwa 12 Gicurasi bazajyana kureba umukino wa basketball mu irushanwa rya BAL riri kubera I Dakar.

Senegal n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Perezida Kagame Kandi ni umwe bakuru b’ibihugu bashimiye Bassirou Diomaye Faye watsindiye kuba Perezida wa Senegal mu matora yo muri Mata 2024. Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa X Perezida Kagame yashimangiye ko umubano w’ibihugu byombi uzakomeza gushyigikirwa ku buyobozi bwa Bassirou Diomaye Faye.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:27 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe