Perezida Putin yasabye umubyeyi wa Alexei Navalny kumushyingura mu muhezo

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Nyuma yuko umubyeyi w’uwafatwaga nkukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya, yemeye ko bamwereka umurambo w’umuhungu we, ubu haravugwa ko ubutegetsi buri kumusaba kudashyira ku mugaragaro ibikorwa byo gushyingura, akazabikora mu muhezo.

Ibi ni ibikubiye mu butumwa buri mu mashusho yashyizwe hanze na Lyudmila Navalnaya, nyina wa Alexei Navalny ku mugoroba wa tariki 24 Gashyantare, aho akomeje gushinja Perezida Putin kuba inyuma y’urupfu rw’umuhungu we.

Mu ntangiriro ziki cyumuweru umufasha wa Nyakwigendera Yulia Navalnaya, yavuze ko agiye gukomeza urugendo umugabo we yari yaratangiye cyakora Leta y’Uburusiya yahakanye ibyo bivugwa, bavuga ko nta ruhare babifitemo ndetse bari gukora iperereza.

Alexei Navalny yaguye muri gereza yiswe “Polar Wolf aho yarafungiye tariki ya 16 Gashyantare 2024, bivugwa ko yikubise hasi ari kugenda agata ubwenge bikarangira ashizemo umwuka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:01 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe