Perezida Ruto yasabye Afurika kwishaka mo ubushobozi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu nama ya Africa CEO Forum iri kubera I Kigali, umukuru w’igihugu cya Kenya William Ruto yagaragaje ibintu bitatu by’ingenzi umugabane wa Afurika ukeneye kugira ngo ubashe kwigobotora ibibazo biwugarije.

Ati “Icya mbere, dukeneye kubaka ubushobozi bwo gukusanya ubushobozi imbere mu bihugu byacu kandi ni byo turi gukora muri Kenya. Dukeneye kuzamura uruhare rw’imisoro mu musaruro mbumbe w’ibihugu byacu, rukava ku 10%. Muri Kenya ubu turi kuri 15%, tugomba gukura tukagera kuri 20% kandi twizeye ko tuzagera kuri 25% by’uruhare rw’imisoro mu musaruro mbumbe.”Mu bindi Perezida Ruto yagaragaje ko bikenewemo impinduka harimo urwego rw’inganda ndetse no kurwanya Ruswa.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Umuyobozi w’Ikinyamakuru Financial Times muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati, Andres Schipani. Perezida Ruto yagaragaje ko hakenewe gukorwa byinshi ku buryo igihugu kitazajya gishora amafaranga muri serivisi nyamara cyari cyiyifitiye imbere muri cyo.

Perezida Ruto ntiyabashije kwitabira umunsi wa mbere w’iyi nama ya Africa CEO Forum kuko yari yasuwe na Mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:34 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe