Perezida Ruto yinjije Kenya mu bihe byo kwizirika umukanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida wa Kenya William Ruto wari umaze iminsi asabwa n’urubyiruko rwigaragambya kwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu yashyizeho ibihe byo kwizirika umukanda ku bikorwa byatwaraga ingengo y’imari y’igihugu.

Mu ijambo Perezida Ruto yagejeje ku banya Kenya, yagaragaje ko niba itegeko ryari kongera umusoro ritarashyizweho umukono ubu hakenewe Miliyari 346 z’amashilingi ya Kenya kugira ngo ubuzima bw’igihugu bukomeze kugenda neza. Aya ngo akaba agomba kugabanwa mu ngengo y’imari ibyo yari gukora ntibizakorwe cyangwa se byakorwa igihugu kikayafata mo imyenda.

Mu gihe ibi bitarakorwa ariko Perezida Ruto yavuze ko yashyizeho itsinda ryo gukurikirana uko umutungo wa Leta ukoreshwa ndetse n’uburyo amafaranga akoreshwa yagabanuka. Iri tsinda ryigenga ngo rikazatanga raporo kuri Perezida mu gihe cy’amezi 3.

- Advertisement -

Impinduka zikomeye muri Leta ya Kenya 

Perezida Ruto yahise atangaza ibihe byo kwizirika umukanda ndetse bishobora no gutuma hari benshi mu bakozi ba Leta bisanga babuze akazi.

Ibigo bya Leta 47 birahagarika imirimo yabyo inshingano zishyirwe muri Minisiteri zari zibishinzwe. Amafaranga ibi bigo byakoreshaga ntabwo azasohoka.

Perezida Ruto yatangaje ko umubare w’abajyanama mu bigo bya Leta ugomba kugabanukaho 50% bivuze ko kimwe cya kabiri cy’abajyanama kigomba gusezererwa. Ibyo bikajyana n’amafaranga yabagendaga ho.

Perezida Ruto yakuyeho burundu ingengo y’imari y’ibiro by’umugore wa Perezida, Ingengo y’imari yari igenewe umugore wa Visi Perezida ndetse n’iyari igenewe umugore w’umukuru wa Guverinoma.

Perezida Ruto yakuye ho amafaranga yitwa ay’ibikorwa byihariye “Confidential operation” ahereye ku biro by’umukuru w’igihugu kugeza n’ahandi hose bayagiraga.

Perezida Ruto yategetse ko nta gahunda yo kuvugurura inyubako za Leta mu gihe cy’amezi 12. Ndetse ko nta modoka nshya izagurwa na Leta mu gihe cy’amezi 12. Ku ngingo y’imodoka Perezida Ruto yasabye abashinzwe gutwara abantu gutegura uko abakozi ba Leta bajya bagezwa ku kazi mu modoka za rusange. Imodoka zizagurwa ni imodoka z’inzego z’umutakano gusa.

Perezida Ruto kandi yategetse ko abakozi ba Leta bose bagejeje imyaka 60 bagomba guhita bajya mu kiruhuko cy’izabukuru nta kurenza ho umwaka n’umwe.

Perezida Ruto yavuze ko nta ngendo z’abakozi ba Leta zitari ngombwa zizongera gukorwa kabone niyo zaba iz’umukuru w’igihugu.

Peezida Ruto yashoje imbwirwaruhame yageneye abaturage ba Kenya abizeza impinduka muri Guverinoma mu gihe cya vuba.

Ruto yavuze ko mu miyoborere ye nta mwanya wo kuganira ku moko cyangwa ibidafite umumaro ahubwo ko umwanya uhari ari uw’ibiganiro byubaka igihugu.

Muri iyo mbwirwaruhame kandi Perezida Ruto yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu myigaragambyo imaze ibyumweru bibiri muri Kenya ndetse yifuriza abayikomerekeyemo gukira byihuse.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:34 am, Dec 24, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 94 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe