Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahaye inshingano ingabo z’igihugu cya Tanzania (TPDF) zo kwita ku mpinduka z’ikoranabuhanga ku isi mu kurinda umutekano no kurwanya iterabwoba ririturutseho.
Ibi yabitangaje ku munsi w’ejo ubwo hafungurwaga inama y’abayobozi b’igisirikare i Dar es Salaam muri Tanzania.
Yashimangiye akamaro ko gukoresha siyansi n’ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo bitandukanye birimo ibihungabanya umutekano.
Ati “Iterambere rikomeye mu bumenyi n’ikoranabuhanga rikomeje kuza, kandi rizana ubwirinzi bushya ndetse n’imbogamizi mu byumutekano. Ni yo mpamvu mugomba gukomeza kwitegura gutsinda izo mpungenge zigaragara.”
Yavuze ko mu bihe byashize, ingabo zarwanaga n’abanzi bagaragara kandi bazwi. Ariko kubera iterambere ry’ikoranabuhanga, abanzi benshi ntibakigaragara kandi ni inzobere mu ikoranabuhanga.