Perezida Tshisekedi yashyize umutekano wa RDC mu biganza by’ubufaransa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye ibiganiro bya Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Antoine Tshisekedi na Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron ingingo y’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yatinzwe ho.

Afungura icyi kiganiro Perezida Macron yijeje ubufatanye bw’ubufaransa mu kurinda umutekano. Yavuze ko abaturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bamaze imyaka irenga 30 mu ntambara z’urudaca yizeza ko ubufaransa buzakomeza gufasha mu gushaka uko igisubizo cyaboneka. Perezida Macron ati “Nk’uko turinda ubusugire bwacu hano I Burayi ni nako tuburinda muri Afurika. Icya mbere ubufaransa bwubaha ubusugire bwa RDC icya kabiri ntabwo rwose dufite icyatubuza gufata inshingano. Ndashaka kubivuga uko biri ubufaransa buranenga ishyigikirwa ry’imitwe yose yitwaje intwaro.”

Perezida Macron yavuze ko by’umwihariko M23 igomba gushyira intwaro hasi kandi igasubiza ibice byose yafashe. Yongera ho ko imitwe yose yitwaje intwaro igomba kuzakwa ndetse igasubizwa mu buzima busanzwe.

Perezida Macron yemeza ko ibyo gusaba u Rwanda gukura ingabo muri RDC yabiganiriye na Perezida Kagame w’u Rwanda ati “Narabimubwiye kandi nzabisubiramo mu minsi iri imbere. Ku rundi ruhande ariko ni ngombwa guhagarika amagambo abiba urwango no guhagarika ibikorwa by’abajenosideri ba FDLR. “

Perezida Macron yavuze ko ashima ingamba Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yafashe ku kurandura FDLR. Asaba ko umuryango mpuzamahanga nawo washyigikira ingamba RDC yafatiye M 23. Perezida Macron ati “nta wundi mutwe w’ingabo dushaka kumva muri kariya gace. Umutwe w’ingabo wonyine ushobora Kandi ugomba kumvikana ni ingabo za Leta ya Kongo.” 

Perezida Tshisekedi yavuze ko icyamukoze ku mutima cyane ari uburyo ubufaransa bwemeye kwinjira mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ati “Twishimiye ko ubufaransa bwemeye kuba mu ruhande rw’abaturage ba RDC mu ntambara idakwiriye twashowe mo n’u Rwanda rufasha M23. Ndatekereza ko hamwe n’ibiganiro twagiranye uyu munsi icyizere ni cyose. Uwashaka navuga ko amaso nyahanze ubufaransa. Muzaba muri ku ruhande rwacu mu gushaka amahoro.” 

Perezida Macron ashima ibyakozwe na Perezida wa Angola João Lourenço yashimangiye ko ibiganiro bigamije gushaka amahoro aribyo bizavamo amahoro. Yemeza ko intambwe zigomba guterwa zikurikiranye. Iya mbere ni ugukura ingabo z’u Rwanda muri Kongo iya kabiri ni ukwambura intwaro imitwe yose yaba M23 yaba na FDLR.

Perezida Tshisekedi yavuze ko uko ibintu bimeze ubu ngo kuganira bidashoboka. Perezida Tshisekedi ati “ntushobora kuganira n’umuntu ugufatiye icyuma ku ngoto”. Yongeye ho ko ibisabwa kugira ngo ibiganiro bikomeze ari uko ingabo z’u Rwanda ziva ku butaka bwa RDC kuko ngo M23 yo Ari baringa.

Ni inshuro ya 4 Perezida Tshisekedi asuye ubufaransa ari Perezida ariko kandi ni uruzinduko rwa mbere rw’akazi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:41 pm, May 21, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1023 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe