Perezida wa Angola yavuye mu Rwanda ahitira I Kinshasa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umukuru w’igihugu cya Angola João Lourenço nyuma y’ibiganiro na Perezida Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yahise yerekeza I Kinshasa agirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi.

Ku kibuga cy’indege cya Kinshasa Perezida Lourenço yakiriwe na Minisitiri w’intebe wa RDC Madame Judith Suminwa Tuluka.

Perezida Lourenço ni umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu bibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

- Advertisement -

Perezidansi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko ibiganiro hagati y’aba bakuru b’ibihugu bya RDC na Angola byamaze iminota irenga 40. Byarimo kandi ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba Angola na RDC. Byibanze ku bihe by’agahenge byari byemeranijweho na ba Minisitiri b’u bubanyi n’amahanga b’u Rwanda na RDC mu nama yabahurije I Luanda kuwa 30 Nyakanga. Aka gahenge ariko ntikigeze kubahiriza.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango w’irahira rye Perezida Kagame yanenze bikomeye imyitwarire y’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu kibazo cy’umutekano mucye wo mu burasirazuba bw’icyi gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko umuhate wose abahuza bashyira mu gushaka umuti ntacyo wageraho mu gihe uruhande rurebwa n’ikibazo rudashaka gukora ibikenewe.Yavuze kandi ko ubutegetsi bwa Kinshasa budashobora gufata abaturage babwo ngo bubambure ubwenegihugu maze ngo bwizere ko bizarangirira aho.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:36 am, Sep 19, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1011 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe