Madamu Katalin Novak, wari Perezida wa Hungary ari na we wa mbere w’umugore mu mateka y’iki gihugu, yeguye ku mirimo ye, kubera imbabazi yahaye uwahamijwe ihohotera rishingiye ku gitsina, avuga ko na we yakoze ikosa.
Icyemezo cya Novak cyafashwe nyuma y’icyumweru cy’uburakari bw’abaturage nyuma y’uko bigaragaye ko muri Mata 2023 yatanze imbabazi ku mugabo wahamwe n’icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abana.
Novak wari Perezida wa mbere w’umugore mu mateka ya Hongrie yagize ati “Natanze imbabazi zateje urujijo n’imvururu ku bantu benshi. Nakoze ikosa.”
Kwegura kwe bije mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bari bamaze iminsi bashinja ishyaka riri kubutegetsi gusenya inzego na Demokarasi no gukoresha itangazamakuru mu nyungu zaryo.
Katalin Novak yarahiriye kuyobora iki Gihugu mu 2022, iyegura rye rwatumye n’uwari Minisitiri w’Ubutabera ahita yegura kuri uyu mwanya.