Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, yitabye Imana aguye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye ku Cyumweru, tariki 19 Gicurasi mu 2024. Iyi mpanuka yanahitanye abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amir-Abdollahian.
Iyi ndege ya Kajugujugu yakoreye impanuka ahitwa Tabriz kuri icyi cyumweru, avuye hafi y’umupaka wa Azelbaijan. Indege yarimo Perezida niyo yonyine yahanutse muri 3 zari zishoreranye.
Guverinoma ya Iran yatangaje ko aba bombi bitabye Imana bari kwa muganga. Umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ali Khamenei yasabye abaturage ba Iran kudakuka umutima bagakomeza imirimo yabo.
- Advertisement -
Ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka. Amatora y’umukuru w’igihugu muri Iran ateganijwe mu minsi 50.
Umwanditsi Mukuru