Perezida wa Rayon Sport yeguye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya Rayon sport kuri uyu wa 13 Nzeri 2024 rigaragaza ko uwari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sport  yeguye kuri iyi mirimo kubera impamvu z’uburwayi.

Rigira riti “Perezida Jean Fidele UWAYEZU yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z’uburwayi!!!”

Hari amakuru avuga ko Jean Fidel Uwayezu amaze iminsi atari mu Rwanda yaragiye kwivuza. Aya yasakaye nyuma y’uko mu mpera w’icyumweru gishize atagaragaye mu munsi mukuru wa Rayons Sport ku ivuko wari wanahujwe n’isabukuru y’imyaka 125 y’umujyi wa Nyanza.

- Advertisement -

Rtd Capt Jean Fidel Uwayezu yari amaze imyaka 4 ku buyobozi bwa Rayon Sport. Yatorewe mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2020. Yagombaga gusoza Manda ye y’imyaka 4 mu kwezi kwa 10 uyu mwaka. Yeguye nyuma y’iminsi micye uwari umunyamabanga wa Rayons Sport Namenye Patrick nawe yeguye kuri izi nshingano.

Uwayezu Jean Fidele kandi yari yaramaze kubwira abakunzi ba Murera ko ataziyamamariza indi manda.

Iyi kipe y’abafana benshi yugarijwe n’ibibazo by’amikoro byatumye bamwe mu bakinnyi bayo bahagarika imyitozo. Ndetse uwitwa Haruna Niyonzima we akaba yaranasezeye burundu.

Kuva shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yatangira Rayon sport ifite amanota 2/6. Iritegura Kandi umukino igomba kwakirwamo na Gasogi United muri izi mpera z’icyumweru.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:09 pm, Sep 18, 2024
temperature icon 30°C
scattered clouds
Humidity 33 %
Pressure 1008 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe