Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr François Xavier yagiranye ibiganiro na Mohamed Mellah Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda. Ni ibiganiro byibanze ku mikoranire y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu mu gukemura ibibazo byugarije isi.
Ambasaderi Mellah yavuze ko hari imishinga ibihugu byombi byatangiye gufatanyamo kandi ngo hari n’indi iteganyijwe mu gihe cya vuba irimo amasezerano arebana n’ubucuruzi ndetse n’amasezerano arebana no kuvanaho Viza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu bya gisirikare.
Umwanditsi Mukuru