Itangazo rya Polisi y’igihugu ryo kuwa 19 Mata rihamagarira abantu bafite ibinyabizi bimaze amezi 3 byarafatiriwe kubera amakosa atandukanye kuyigana bakagirana ibiganiro by’uburyo babisubizwa.
Muri iri tangaza rigaragara ku rukuta rwa X rwa Polisi abasabwa kuza kureba ibinyabiziga byabo barasabwa kubisanga aho biparikwa ku Kacyiru. Bakahagera hagati ya taliki 22 Mata na 04 Gicurasi 2024.
- Advertisement -
Ubusanzwe ibinyabiziga byafatiwe mu makosa birengeje amezi 3 biri aho byafungiwe byatezwaga cyamunara nta mahirwe y’ibiganiro abanje gushyirwaho nk’ayatanzwe kuri iyi nshuro.
Umwanditsi Mukuru