Polisi yahakaniye abibwira ko gutsindira Perimi za Otomatike byoroshye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro nk’ibitangazamakuru bya Leta cyagarukaga kuri gahunda yo gutanga impushya zo gutwara imodoka Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yagaragaje ko hari impinduka zizaba mu bizamini bizakoreshwa abazahabwa uru uruhushya gusa ahakanira abibwira ko bizaba byoroshye.

ACP Rutikanga yavuze yagize ati ” Icyo nakwemeza ni uko hari ibizahinduka mu buryo bwo gukora ibizamini hakoreshejwe imodoka za Automatic. Icyo ntakwemeza ni uko bizoroha kuburyo umuntu azayibona mu buryo bumworoheye.” Polisi y’u Rwanda igaragaza ko bimwe mu bizamini bizahinduka harimo ibirebana no guhindura vitensi, aho ukoresha ibizamini yarebaga uburyo uhinduranya vitensi. Mu bizahinduka kandi harimo ibizamini bikorerwa ahahanamye, Aho barebaga uburyo ubasha guhagarara no guhaguruka (Demarrage).

Polisi ivuga ko uretse ibi bibiri, ibindi bizamini byose nga nta kizahinduka haba gushyira imodoka muri parikingi, gusubira inyuma, uburyo ugenda mu muhanda wubahirizwa ibyapa, byose ngo bizaguma ari ibisanzwe. Polisi igasaba abantu kutiyumvisha ko bigiye koroha bakirara.

- Advertisement -

Iteka rya Perezida rigena imiterere y’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga bya Automatic ryasohotse muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024.

Polisi y’igihugu ikavuga ko ibisabwa byose kugira ngo Abanyarwanda batangire gukora ibizamini by’impushya za burundu ku batwara imodoka za ‘automatique’ byamaze gutegurwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:24 am, Dec 23, 2024
temperature icon 23°C
light rain
Humidity 64 %
Pressure 1013 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe