Polisi yibukije abashaka Perimi ko bagomba kubanza kwiga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa 09 Nzeri 2024 abantu 27 ba mbere bakoze ikizamini cyo gutwara imodoka za Otomatike. Polisi y’igihugu itangaza ko muri aba harimo abiyemereye ko batafashe igihe gihagije cyo kwiga kuko bibwiraga ko gutsinda ibizamini by’ imodoka za Otomatike byoroshye.

Chief Superintendent of Police Emmanuel Hitayezu umuyobozi w’ishami ry’ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga muri Polisi y’u Rwanda avuga ko ibi bizamini byatangiye gukorwa kubera ubusabe by’abaturage bagaragaje ko mu Rwanda hari ubwiyongere bw’imodoka za Otomatike.

CSP Emmanuel Hitayezu ariko akibutsa abashaka izi mpushya ko bagomba kugana amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga bakabanza bakiga bityo bikaza gukora ibizamini biteguye neza. Yagize ati “Hari rero abatekereje ko ibi bizamini bya Otomatike byoroshye. Icyo nababwira ni uko byoroshye ku bantu biteguye neza; mu bakoze uyu munsi bamwe batsinze abandi batsinzwe.”

- Advertisement -

Nta mibare Polisi y’u Rwanda yashimye kugaragaza y’abatsinze ibi bizamini n’abatsinzwe ku munsi wa mbere.

CSP Emmanuel Hitayezu yamaze impungenge abibwira ko izi Perimi zishobora kuzongera impanuka mu muhanda. Yavuze ko nta muntu uzahabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga atagaragaje ko afite ubwo bumenyi. Ati “Twashishikariza abantu kujya mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga bakiga. Yaba Otomatike, Yaba Manuwele zose ni imodoka zigishwa hanyuma abantu bakaza gukora ikizamini bariteguye neza.

Ku munsi wa mbere wo gutanga ibizamini bya Perimi za Otomatike, abantu 27 nibo bakoze. 22 muri aba bakoreye mu Busanza, I Gahanga hakoreye 3, Nyarugenge 2 na Musanze umuntu umwe.

Ibi bibuga byo gukoreramo ibizamini bya Perimi za Otomatike bifite ubushobozi bwo kwakira abantu 100 ku munsi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:23 am, Sep 18, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 53 %
Pressure 1013 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe