Perezida Kagame uri guhatanira kongera kuyobora u Rwanda nk’umukandida watanzwe na FRP Inkotanyi aburira abashukwa gutera ndetse no kugirira nabi u Rwanda ko umwuka uzabashiramo ntacyo barageraho.
Kagame uyu munsi tariki ya 6 Kamena yiyamamarije mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ruhuha, yongeye kugaruka ku ngingo y’abagerageza kugirira nabi igihugu.
Yibukije abanyamuryango ba FPR bari bateraniye aho yiyamamarije ko ibihugu by’amahanga bivuga ko bikomeye bishoboye byose ariko ko bitaragera ku rwego rwo kurema umuntu.
Yabwiye abari aho ko bakwiye kujya bahangara abo bishyira hejuru bakababwira bati:” umuntu ni nk’undi haba hano mu Rwanda hano mu baturanyi, haba I Burayi mu mahanga aho bateye imbere cyane. Buriya bageze kuri byinshi ariko ntabwo baragera kukurema umuntu kuko ntibyashoboka. Mukwiye gutinyuka mukareba umuntu mu maso mukamubwira ko atari Imana yanyu, ntabwo aribo Mana rwose.”
Perezida Kagame yavuze ko aba bakomeye bashuka bacye mu Banyarwanda kugirira nabi u Rwanda maze aba bashukwa abagenera ubutumwa agira ati:” hari na bariya rero bakoresha bamwe bacye cyane muri twe bakabagira ibitangaza.. barabashuka buriya bazarinda basaza bashiremo umwuka ntacyo bagezeho ari ibikoresho gusa.”
Perezida Kagame yibukije abanyamuryango ba FPR ko we nabo ari magirirane ati”Ndi jye kubera mwebwe namwe muzabe mwe kubera jye .”