President Kagame araburira abashukwa gutera u Rwanda  

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

Perezida Kagame  uri guhatanira kongera kuyobora u Rwanda nk’umukandida watanzwe na FRP Inkotanyi aburira abashukwa gutera ndetse no kugirira nabi u Rwanda ko umwuka uzabashiramo ntacyo barageraho.

Kagame uyu munsi tariki ya 6 Kamena yiyamamarije mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ruhuha, yongeye kugaruka ku ngingo y’abagerageza kugirira nabi igihugu.

- Advertisement -

Yibukije abanyamuryango ba FPR bari bateraniye aho yiyamamarije ko ibihugu by’amahanga  bivuga ko bikomeye bishoboye byose ariko ko bitaragera ku rwego rwo kurema umuntu.

Yabwiye abari aho ko bakwiye kujya bahangara abo bishyira hejuru bakababwira  bati:” umuntu ni nk’undi  haba hano mu Rwanda hano mu baturanyi, haba I Burayi mu mahanga aho bateye imbere cyane.  Buriya bageze kuri byinshi ariko ntabwo baragera kukurema umuntu kuko ntibyashoboka. Mukwiye gutinyuka mukareba umuntu mu maso mukamubwira ko atari Imana yanyu, ntabwo aribo Mana rwose.”

Perezida Kagame yavuze ko aba  bakomeye  bashuka bacye mu Banyarwanda kugirira nabi u Rwanda maze aba bashukwa abagenera ubutumwa agira ati:”  hari na bariya rero bakoresha bamwe bacye cyane muri twe bakabagira ibitangaza..  barabashuka buriya bazarinda basaza bashiremo umwuka ntacyo bagezeho ari ibikoresho gusa.”

Perezida Kagame yibukije abanyamuryango ba FPR ko we nabo ari magirirane ati”Ndi jye kubera mwebwe namwe muzabe mwe kubera jye .”

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:52 am, Oct 6, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe