Prof. Uwimbabazi Penina; umukandida Senateri rukumbi uhagarariye Kaminuza zigenga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu matora y’abasenateri bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza ateganijwe kuwa 17 Nzeri, Prof Penina Uwimbabazi ni umukandida rukumbi ku mwanya w’umusenateri uhagarariye amashuri makuru na Kaminuza byigenga.

Prof Penina Uwimbabazi afite impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’ amajyambere rusange ndetse no gukemura amakimbirane 0789637914 yakuye muri Kamiza ya KwaZulu-Natal (UKZN) muri Afurika y’epfo. Afite uburambe bw’imyaka 15 yigisha anakurikirana ubushakashatsi muri iyi Kaminuza ya Kwa Zulu Natal ndetse na Kaminuza y’i Rwanda.

Yigisha muri Kaminuza amasomo arimo ajyanye no gusesengura ingamba zireba abaturage, ibijyanye no gukemura amakimbirane n’inzira zo kwiyubaka nyuma y’intambara ndetse n’amasoko arebana n’iterambere ry’icyaro. Yari asanzwe kandi ari umuyobozi mukuru wungirije muri Kaminuza ya Protestant Institute of Arts and Social Sciences (PIASS).

- Advertisement -

Aha muri PIASS Kandi Prof Uwimbabazi yanahabaye umuyobozi ushinzwe guteza imbere ireme ry’uburezi ndetse n’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi.

Prof Uwimbabazi kandi ni umuyobozi w’ihuriro ry’abashakashatsi mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba East African Community Academic and Research Network (EACARNRI).

Akunze kandi kugaragara atanga amahugurwa muri gahunda zo kurwanya ihohoterwa, n’amahugurwa mu bijyanye no gukemura amakimbirane.

Abasenateri bahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda baba ari 2 ariko abahagarariye amashuri makuru na Kaminuza byigenga bahabwa umwanya w’umusenateri umwe. Kuri iyi nshuro ni umwanya umwe uhatanirwa n’umukandida umwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:21 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
scattered clouds
Humidity 39 %
Pressure 1013 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe