Mu butumwa Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abanyarwanda PSD ryanyujije ku rukuta rwa X ryavuze ko rinyomoje amakuru y’abavuze ko bemerewe amafaranga ngo bamamaze PSD mu karere ka Rwamagana.
Nyuma y’igikorwa cyo kwamamaza umukandida Perezida Kagame ishyaka PSD ryashyigikiye ndetse n’abakandida Depite ba PSD humvikanye abaturage cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bari bemerewe amafaranga ngo bagaragare muri ibi bikorwa nyuma ngo bakaza kwamburwa.
Muri ubu butumwa bwa PSD yagize iti “Twamenye amakuru y’ibihuha yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ishyaka P.S.D ryijeje amafaranga abashyigikiye ibikorwa byo kwamamaza PSD mu karere ka Rwamagana.Turabamenyesha ko ayo makuru atari ukuri. Ishyaka PSD nta na rimwe ryigeze ritanga amafaranga cyangwa ikindi kintu kugira ngo abantu barishyigikire. Ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko ndetse binyuranyije n’amahame Ishyaka PSD rigenderaho. PSD izakomeza ibikorwa byo kwamamaza mu mucyo no mu kuri.”
I Rwamagana ishyaka PSD ryakiriwe ndetse rihabwa Ikaze n’umuyobozi w’akarere wungirije. Rigeza ku baturage imigabo n’imigambi yibanze cyane ku kibazo cy’amazi mu burasirazuba bw’u Rwanda.