PSD yanyomoje abavugaga ko yabemereye amafaranga ngo bayamamaze I Rwamagana

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu butumwa Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abanyarwanda PSD ryanyujije ku rukuta rwa X ryavuze ko rinyomoje amakuru y’abavuze ko bemerewe amafaranga ngo bamamaze PSD mu karere ka Rwamagana.

Nyuma y’igikorwa cyo kwamamaza umukandida Perezida Kagame ishyaka PSD ryashyigikiye ndetse n’abakandida Depite ba PSD humvikanye abaturage cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bari bemerewe amafaranga ngo bagaragare muri ibi bikorwa nyuma ngo bakaza kwamburwa.

Muri ubu butumwa bwa PSD yagize iti “Twamenye amakuru y’ibihuha yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ishyaka P.S.D ryijeje amafaranga abashyigikiye ibikorwa byo kwamamaza PSD mu karere ka Rwamagana.Turabamenyesha ko ayo makuru atari ukuri. Ishyaka PSD nta na rimwe ryigeze ritanga amafaranga cyangwa ikindi kintu kugira ngo abantu barishyigikire. Ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko ndetse binyuranyije n’amahame Ishyaka PSD rigenderaho. PSD izakomeza ibikorwa byo kwamamaza mu mucyo no mu kuri.”

- Advertisement -

I Rwamagana ishyaka PSD ryakiriwe ndetse rihabwa Ikaze n’umuyobozi w’akarere wungirije. Rigeza ku baturage imigabo n’imigambi yibanze cyane ku kibazo cy’amazi mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:43 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 39 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe