Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika Anthony Blinken mu ruzinduko rutunguranye ari kugirira muri Ukraine yatangaje ko ibyangijwe n’intambara y’u Burusiya muri Ukraine bigomba gusanwa n’uburusiya.
Blinken yavuze ibi ashimangira ko ariko amategeko abiteganya. Ndetse mu gusobanura uko bizakorwa agaragaza ko Leta zunze ubumwe za Amerika zifite uburenganzira bwo gufatira imitungo y’u Burusiya ndetse n’iy’abarusiya iri muri Leta zunze ubumwe za Amerika ikayikoresha mu gusana ibyangijwe n’intambara muri Ukraine.
Blinken yavuze ko ibi bizakorwa nibiramuka byemejwe n’inteko ishingamategeko ya Amerika. Blinken yibukije ko inkunga y’intwaro Amerika yemereye Ukraine muri iyi ntambara iri hafi kugera muri Ukraine. Yongera ho ko intwaro za Amerika ngo zizagaragaza itandukaniro muri iyi ntambara.
Perezida wa Ukraine Volodymir Zelensky nawe yongeye gusaba ibihugu byose bishyigikiye Ukraine muri iyi ntambara guhaguruka bigafatanya ndetse bigatanga imfashanyo ku gihugu cye cya Ukraine kugira ngo kibashe guhangana n’ibitero by’uburusiya. Zelensky akavuga ko ubu Ukraine ikeneye ubufasha bwo kubaka ubwirinzi bushobora guhangana n’utudege tutagira abapirote tw’ingabo z’u Burusiya.