Putin yashimagije Perezida Mahamat Idriss Déby wa Chad

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yishimiye ko Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby, “yaturishije” igihugu cye nyuma yo gufata ubutegetsi ku mbaraga za gisirikare mu myaka itatu ishize.

Ati “Nizeye ko amatora azagenda neza mu gihe kiri imbere. Twishimiye ko mwashoboye guturisha byinshi mu gihugu.”

Déby yafashe ubutegetsi nyuma yuko Se yishwe n’inyeshyamba mu 2021. Inteko yabanje gusezeranya abaturage ko azayobora by’inzibacyuho kugeza ku mezi 18 amatora akaba, ariko nyuma biza kudindira.

Mu kwezi gushize muri Tchad hashyizweho itegeko nshinga rishya, abanenga bavuga ko rigamije gufasha Déby kuguma ku butegetsi. Komisiyo ya leta itegura amatora ivuga ko Abanya-Tchad bagera kuri 86% bitabiriye, batoye itegeko nshinga rishya.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:39 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe