Perezida Kagame yarebye umukino Qatar yatwayemo igikombe cya Aziya

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Qatar yegukanye igikombe cya Aziya ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo gutsinda Jordanie ibitego 3-1.

Ni umukino wakurikiwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ndetse n’igikomangoma cya Jordanie, Hussein bin Abdullah.

Mu bandi bayobozi bitabiriye uyu mukino wa nyuma w’igikombe cya Aziya harimo Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Al Shahwani ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kainamura.

- Advertisement -

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi no ku bibazo by’akarere na mpuzamahanga.

Emir wa Qatar yakiriye Perezida Kagame mu biro bye, Lusail Palace, kuri uyu wa Gatandatu. Ibiganiro byabo byagarutse ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi n’uburyo bwo kurushaho kuwagura.

Banaganiriye kandi ku bibazo bireba akarere n’ibindi mpuzamahanga bifite aho bihuriye n’ibi bihugu byombi nk’intambara iri kubera muri Gaza.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:50 am, Nov 21, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1012 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:52 pm

Inkuru Zikunzwe