Umuyobozi umaze igihe kinini atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, Raila Odinga, yatangaje ko yifuza kwiyamamariza kuyobora komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze ubumwe (AUC).
Uyu mucuruzi w’imyaka 78, muri 2018, yagizwe uhagarariye abandi mu iterambere ry’ibikorwa remezo muri Afurika mu rwego rwo guharanira ubumwe bw’umugabane wa Afurika binyuze mu bikorwa remezo, yavuze ko afite ubushobozi buhagije bwo kuyobora urwego rw’umugabane.
Mu mwaka wa 2025, nibwo hazatorwa umuyobozi mushya w’urwego rw’umugabane wa Afurika kugira ngo asimbure umuyobozi uriho ubu, Amb Moussa Faki Mahamat ukomoka muri Tchad, wongeye gutorwa muri Gashyantare 2021, akba yarashyizweho bwa mbere mu 2017.
- Advertisement -
Ubwanditsi