Rayon sport iracyari ku isoko ry’abakinnyi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikipe ya Rayon sport yatangaje ko itegereje kumenya umubare w’abanyamahanga bazemererwa gukina shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, bityo nayo ikabona kumenya abo izagura.

Ubuyobozi bwa Rayon Sport bwabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 22 Nyakanga. Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, yavuze ko iyi kipe ikiri ku isoko ry’abakinnyi.

Ati “Ntabwo turafunga, turacyakomeje. Turacyashaka kureba uko ikipe ihagaze ngo tube twagira abo tugura, tunatekereza ngo ese federasiyo izatwemerera abanyamahanga bangahe? Ntabwo turasoza, hari abandi bazaza.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko abakinnyi b’abanyamahanga bashobora kuva kuri batandatu bakajya ku munani bagira mu kibuga rimwe na 12 ku rupapuro rw’umukino.

Mu bindi byagarutseeho muri iki kiganiro harimo imyiteguro y’umunsi wiswe uw’igikundiro “Rayon Day” uzaba kuwa 3 Kanama 2024. Ni umunsi byemejwe ko uzababera kuri Sitade Amahoro ivuguruye. Abazawitabira bakazabasha kwirebera ibirori birimo imikino ya Rayon sport y’abagore izakina n’ikipe yatwaye igikombe cy’abagore muri Uganda yitwa Kawempe Muslim FC Women. Ndetse na Rayon sport y’abagabo ikina na Azam FC yo muri Tanzania.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:43 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 24°C
moderate rain
Humidity 57 %
Pressure 1010 mb
Wind 12 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe