Rayon Sports FC yagaruye Mitima Isaac na Bugingo Hakim 

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ikipe ya Rayon Sports FC isoje imyitozo ya nyuma yitegura umukino wo kwishyura wa 1/2 w’igikombe cy’amahoro, yagaruye ba myugariro bayo Mitima Isaac na Bugingo Hakim bari bamaze igihe badakina kubera imvune.

Rayon Sports FC yatangiye umwiherero ku cyumweru taliki ya 24.4.2024 nyuma y’umunsi umwe ikinnye umukino wa shampiyona w’umunsi wa 27 yatsinzemo Bugesera FC ibitego bibiri kuri kimwe.

Hakim Bugingo myugariro ukina I Bumoso nawe yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Bugesera FC

Iyi Bugesera FC irongera yakire Rayon Sports FC kuri uyu wa kabiri saa 15h00 mu gikombe cy’amahoro.

Rayon Sports FC yari yagaruye Rudasingwa Prince na Kalisa Rashid ariko umutoza ahitamo kuba abihoreye kuko batarakira neza, hamwe na Hategekimana Bonheur nk’umunyezamu wa 3 na Aruna Mossi Madjaliwa umaze igihe yaravunitse.

Umukino ubanza Bugesera FC yari yatsindiye Rayon Sports FC i Kigali, igitego kimwe ku busa.

Undi mukino wo kwishyura urahuza Police FC igomba kwishyura Gasogi United nayo yari yatsinze kimwe ku busa, mu mukino ubanza.

Gasogi United izaba idafite Udahemuka Jean de Dieu wujuje amakarita 3 y’umuhondo, naho Police FC izaba idafite Nsabimana Eric Zidane nawe wujuje ayo makarita.

Andi mafoto

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:07 pm, May 3, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 94 %
Pressure 1022 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe