RAYON SPORTS FC yatandukanye na Luvumbu nyuma yo guhagarikwa na FERWAFA

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ikipe ya Rayon Sports Fc yatangaje ku rubuga rwayo rwa X ko yatandukanye na Heritier Nzinga Luvumbu nyuma y’uko afatiwe ibihano byo guhagarikwa amezi atandatu n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”

Ni nyuma y’ibimaze iminsi bitegerejweho icyemezo nyuma y’uko uyu mukinnyi yagaragaje imyitwarire yafashwe nk’iya politiki yishimira igitego (celebration) agaragaza ibyakozwe na bagenzi be bo mu ikipe y’igihugu ya RDC baririmbye indirimbo y’igihugu bafashe ku munwa n’intoki mu musaya aho bagaragazaga ko ari ubwicanyi bukorerwa abakongomani kandi bushinjwa u Rwanda. Uyu mukinnyi Luvumbu nawe yabikoze amaze gutsinda igitego ikipe ya Police Fc, ibyafashwe nka benshi nk’agasuzuguro ku gihugu akoreramo, ndetse bikamaganwa n’abakunzi b’iyi kipe ndetse n’ubuyobozi bwayo.

Heritier Luvumbu yari umwe mu bafatiye runini iyi kipe ya Rayon Sports, ariko imyitwarire ye ntiyihanganiwe na benshi ndetse no mu bakunzi bayo.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:32 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe