Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa kabiri tariki ya 9 Mata ikipe ya Rayon Sports FC yateguye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakinnyi bayo bazize jenoside.
Umuryango wa Rayon Sports watangaje ko iki gikorwa kizabera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ruherereye mu karere ka Kicukiro.
Iki gikorwa giteganyijwe guhera saa 14h00, ari nabwo hazatangira urugendo rwerekeza ku rwibutso rwa rwa Nyanza, abantu bakaba bazahagurukira ku rusengero New Life.
Uru rwibutso ni narwo Rayon Sports yakoreyeho igikorwa nk’iki umwaka ushize taliki ya 8 Mata mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rayon Sports FC ibimburiye andi makipe mu gutegura igikorwa cyo kwibuka uyu mwaka.
Kugeza magingo aya, abakinnyi bagera kuri 12 bakinnye muri Rayon Sports FC nibo bamaze kumenyekana ko bazize Jenoside:
- Murekezi Raphael Alias Fatikaramu
- Munyurangabo Longin
- Bosco (Mwene Ruterana)
- Kirangi
- Misili
- Abba
- Rutabingwa
- Kalisa
- Kayombya Charles
- Mazina
- George
- Nyirirugo Antoine
Hari kandi n’abari muri komite y’ikipe ya Rayon Sports nabo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi:
- Mujejende Benoit
- Agronome Janvier
- Kayombya Selesi
- Munyamasheke
- Viateur