Rayon Sports ibimburiye andi makipe kwibuka

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa kabiri tariki ya 9 Mata ikipe ya Rayon Sports FC yateguye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakinnyi bayo bazize jenoside.

Umuryango wa Rayon Sports watangaje ko iki gikorwa kizabera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ruherereye mu karere ka Kicukiro.

Iki gikorwa giteganyijwe guhera saa 14h00, ari nabwo hazatangira urugendo rwerekeza ku rwibutso rwa rwa Nyanza, abantu bakaba bazahagurukira ku rusengero New Life.

Urugendo nk’uru abakunzi ba Rayon sport bari barukoreye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza umwaka ushize

Uru rwibutso ni narwo Rayon Sports yakoreyeho igikorwa nk’iki umwaka ushize taliki ya 8 Mata mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rayon Sports FC ibimburiye andi makipe mu gutegura igikorwa cyo kwibuka  uyu mwaka.

Kugeza magingo aya, abakinnyi bagera kuri 12 bakinnye muri Rayon Sports FC nibo bamaze kumenyekana ko bazize Jenoside:

  1. Murekezi Raphael Alias Fatikaramu
  2. Munyurangabo Longin
  3. Bosco (Mwene Ruterana)
  4. Kirangi
  5. Misili
  6. Abba
  7. Rutabingwa
  8. Kalisa
  9. Kayombya Charles
  10. Mazina
  11. George
  12. Nyirirugo Antoine

Hari kandi n’abari muri komite y’ikipe ya Rayon Sports nabo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi:

  1. Mujejende Benoit
  2. Agronome Janvier
  3. Kayombya Selesi
  4. Munyamasheke
  5. Viateur
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:50 pm, May 28, 2024
temperature icon 27°C
light rain
Humidity 47 %
Pressure 1020 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:56 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe