Rayon Sports yahuhuye Kiyovu Sports

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Rayon Sports inyagiye Kiyovu Sports ibitego 4 ku busa ikuraho agahigo k’imyaka isaga ine yari imaze itayitsinda ariko bitanuma iyi kipe y’Inyamirambo ikomeza kujya habi.

Aya makipe yombi amaze imyaka irenga 50  ahanganira ibikombe  mu mupira wo mu Rwanda  n’ubwo mu myaka ya vuba Kiyovu Sports idaheruka gurwara igikombe cya shampyiona.

Uyu  mukino wabereye kuri sitade yitiriwe Pele I Nyamirambo saa kumi n’ebyiri  wagiye kuba Rayon Sports imaze imyaka 4 idatsinda Rayon Sports kimwe mubyababazaga bafana ba Rayon.

- Advertisement -

Kiyovu Sports ariko yariri ku mwanya wa nyuma kuko itatangiye shampiyona neza, yari iri ku mwanya wa 16 n’amanota 3 mu mikino 6. Ibi byatumye Rayon Sports yari yatangaje ko uyu mukino baza kuyihuhura.

Igice cya mbere cy’uyu mukino Kiyovu Sports yihagazeho ikina neza ndetse ikanyuzamo igahusha ibitego, Rayon Sports ariko yarushaga Kiyovu Sports mu kibuga nayo yagaragaje inyota y’ibitego kuko yari yanemerewe  agahimbazamusyi kenshi ariko igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka kuri Rayon Sports   ikuramo Elenga Kanga na Serumogo Ally ishyiramo Adama Bagayoko na Ombolenga Fitina.

Izi mpinduka zahinduye umukino kuko Rayon Sports yahise itsinda igitego cya Iraguha Hadji ku ishoti yatereye kure ku munota wa 59 . Iki gitego cyafunguye umukino wa Rayon Sports kuko ibiteho byahise bijyamo byisukiranya ku munota wa 76 Hadji yahise ashyiramo icya kabiri.

Ku munota wa 78 kandi rutahizamu w’umunya Senegal Fall Ngagne yacenze ba myugariro ba Kiyovu Sports ashyiramo igitego cya 3 naho Bagayoko ku munota 95 ashyiramo icya kane cyanarangije umukino.

Ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 14 naho Kiyovu Sports ni iya 16 n’amanota.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:02 pm, Dec 21, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 100 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe