Rayon Sports yabeshyuje FERWAFA iyishinja kutiyandikisha mu gikombe cy’Amahoro

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko ikipe ya Rayon Sports itari mu makipe yiyandikishije kuzakina igikombe cy’Amahoro cya 2024-2025 , ariko Rayon Sports yo ibeshyuza ivuga ko yiyandikishije ndetse yerekana na Email bohereje.

Itariki ntarengwa yo kwiyandikisha yari tariki ya 5/11/2024, FERWAFA yavuze ko iyo tariki yageze batabonye ubusabe bw’amakipe amwe yo mu cyiciro cya mbere arimo Rayon Sports, Police FC ifite igiheruka, Etincelles,Amagaju, Kiyovu Sports.

Rayon Sports ariko yo yahise inyomoza aya makuru yatangajwe na FERWAFA ivuga ko yiyandikishije ndetse ko yohereje EMAIL tariki ya 28 Ukwakira saa Yine n’iminota icyenda. Iyi kipe kandi ivuga ko yanatanze inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi 100 byasabwaga ikipe yifuza kuzakina igikombe cy’Amahoro.

- Advertisement -

FERWAFA ivuga ko amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere yiyandikishije ni Bugesera FC, Mukura VS, Rutsiro FC, Marines FC, Gasogi United, Muhazi United, Musanze FC, Vision FC, AS Kigali na APR FC.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:08 pm, Dec 21, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 100 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe