Ikipe ya Rayon Sports FC yatsinze ibitego 4-0 ikipe ya Interforce FC mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri.
Ni umukino wafatwaga nk’uwo kwiyunga n’abafana nyuma y’uko Gikundiro itsinzwe na Gasogi United ku munsi wa 16 wa shampiyona bigateza urunturuntu muri iyi kipe.
Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Yusefu Rabu ku munota wa kane w’igice cya mbere, ari nako ko cyaje kurangira. Igitego cya kabiri cya Rayon Sports caytsinzwe na Nziga Hertier Luvumbu ku munota wa 9 w’igice cya kabiri kuri coup franc, mu gihe igitego cya gatatu n’icya kane byatsinzwe na Mvuyekure Emmanuel ku munota wa 89 w’umukino ndetse no ku munota wa 3 w’iminota y’inyogera.
Uyu mukino ikipe ya wukinnye idafite umutoza mukuru ndetse n’umungirije nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe, ariko ntibyabujije abafana kwitabira gushyigikira ikipe yabo.