Rayon Sports yubatse urutirigongo rw’umutamenwa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Rayon Sports yaguze abandi bakinnyi 2 bakina hagati mu kibuga ikomeza guca amarenga ko ari imwe mu makipe azaba afite abakinnyi bakina mu kibuga hagati bakomeye.

Aba bakinnyi ni Niyonzima Olivier Seif ukina mu kibuga hagati yugarira aho bakunze  kwita kuri 6  ndetse na Rukundo Abdul Rahman ukina hagati mu kibuga asatira aho bakunze kwita kuri  nimero 10 .

Seif agarutse muri Rayon Sports nyuma y’imyaka 5 yari amaze ayivuyemo, yaciye muri APR FC na  AS Kigali nyuma ajya muri Kiyovu Sports ari nayo avuyemo agaruka muri Rayon Sports.

Ni umwe mubakinnyi bafite ubuhanga n’ubunararibonye muri  shampiyona y’u Rwanda afatwa nk’umwe mu beza cyangwa akaba n’uwa mbere ku mwanya akinaho kugeza ubu mu bakinnyi bakinaga muri shampiyona y’u Rwanda.

Amakuru avuga ko yahawe miliyoni 6 maze nawe yemera gusinyira iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe ayikinira.

Undi mukinnyi Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije ni Rukundo Abdul Rahm yamukuye mu Amagaju  kuri  miliyoni 20.

Rukundo  muri shampiyona irangiye niwe mukinnyi wagize uruhare mu bitego byinshi kurusha abandi, yagize uruhare mu bitego 20 yatsinze 12 atanga imipira ivamo ibindi 8.

Akina hagati asatira izamu ahakunze kwitwa kuri nimero 10, Rukundo azwiho ubuhanga bwo gutsinda imipira iteretse (coup franc).

Aba bakinnyi 2 baje biyongera kuri Ndayishimiye Richard  Rayon Sports yaguze muri Muhazi United, uyu nawe akina hagati mu kibuga yemeje imiti y’abakunzi ba Ruhago ubwo yakiniraga Rayon Sports mu mukino bakinnyi na APR FC ubwo Abanyarwanda basogongezwaga ku bwiza bwa stade Amahoro.

Rayon Sports kandi yavuze ko yamaze kumvikana na Kapitene wayo Muhire Kevin ndetse abafana  banamaze gutangaza ko ariwe mukinnyi bazagura muri gahunda isanzwe muri iyi kipe yiswe Ubururu bwacu Agaciro  kacu.

Rayon Sports kandi isanganywe umwe mu bakinnyi bakomeye hagati mu kibuga Musa Madjaliwa . Ibi biraca amarenga ko Rayon Sports ari imwe mu makipe azaba afite hagati hakomeye   kuko ihafite abakinnyi 5 bose bari mu beza  muri shampiyona y’u Rwanda.

Iyi kipe ikomeje kwiyubaka ubu ivuga ko isigaje kugura  yibanda cyane kuri ba myugariro ndetse n’abakina imbere bashaka ibitego.  Ibicishije mu kiganiro cyayo Rayon Time iherutse gutangaza ko yamaze kurambagiza Rutahizamu yise kabuhariwe uzagurwa mu mafaranga  miliyoni 48 yakusanyijwe mu bakunzi bayo biswe special team.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:00 am, Jul 3, 2024
temperature icon 17°C
few clouds
Humidity 52 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe