Rayon Sports yamaze kumvikana na Prince Elenga Junior ukina imbere aca ku mpande , ni umunya Congo Brazza Ville wakiniraga ikipe ya Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya I Kinshasa .
Elenga Junior amaze icyumweru kimwe atandukanye na Vita Club nyuma yo kuyihesha igikombe cy’igihugu (Coupe du Congo 2024) yagaragaye mu bakinnyi 11 bakinnye umukino wa nyuma wabahesheje iki gikombe batsinze Dauphins Noirs .
Akina ku mpande asatira iburyo cyangwa ibumoso gusa akinisha ukuguru kw’indyo, mu kiganiro Rayon Time kivuga ku makuru y’iyi kipe bavuze ko hari umukinnyi ukina imbere bamaze kumvina ndetse aza kurara asinye uyu munsi tariki ya 8 Nyakanga.
N’ubwo batavuze izina rye ariko amakuru avuga ko ari uyu munye Congo Elenga, hari amakuru avuga ko Rayon Sports yamurangiwe na Raoul Shungu wahoze ayitoza ndetse bivugwa ko ahabwa amahirwe yo kuyigarukamo.