Rayon Sports yumvikanye na rutahizamu wakiniraga Vita Club

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Rayon Sports yamaze kumvikana na  Prince Elenga Junior ukina imbere aca ku mpande , ni umunya Congo Brazza Ville  wakiniraga ikipe ya Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya I Kinshasa .

Elenga Junior amaze icyumweru kimwe atandukanye na Vita Club  nyuma yo kuyihesha igikombe cy’igihugu (Coupe du Congo 2024) yagaragaye mu bakinnyi 11 bakinnye umukino wa nyuma wabahesheje iki gikombe batsinze  Dauphins Noirs .

Prince Elenga yabanje mu kibuga mu mukino wa nyuma wa coupe du Congo

Akina ku mpande asatira iburyo cyangwa ibumoso gusa akinisha ukuguru kw’indyo, mu kiganiro Rayon Time kivuga ku makuru y’iyi kipe bavuze ko hari umukinnyi ukina imbere  bamaze kumvina ndetse aza kurara asinye uyu munsi  tariki ya 8 Nyakanga.

- Advertisement -

N’ubwo batavuze izina rye ariko amakuru avuga ko ari uyu munye Congo Elenga, hari amakuru avuga ko Rayon Sports yamurangiwe na Raoul Shungu wahoze ayitoza ndetse bivugwa  ko ahabwa amahirwe yo kuyigarukamo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:10 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe