Uyu muhango wo guha impamyabumenyi abofisiye n’urwego rw’igihugu rw’igorora bamaze umwaka bahugurirwa mu Ishuri rya RCS i Rwamagana, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yashimiye uru rwego ko abasoza ibihano bataha barateguwe neza.
Ministiri Ngirente yavuze ko izi ari inshingano zongerewe uru rwego rwari rusanzwe rushinzwe gucunga amagereza gusa. Dr Ngirente yagize ati ” Guverinoma y’u Rwanda Kandi irashimira urwego rw’igihugu rushinzwe Igorora, uburyo rukomeje gushyira mu bikorwa inshingano rwahawe zo kugorora abantu barangiza ibihano baba bakatiwe n’inkiko, ndetse n’ababa bafunzwe by’agateganyo.”
Abasoza ibihano byabo biganjemo abakatiwe n’inkiko Gacaca zaciriye imanza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Izi nkiko zaciye imanza zirenga Miliyoni 2. Zashoje imirimo yazo mu mwaka wa 2012 Kandi uretse abo zakatiye igifungo cya burundu, imyaka myinshi y’igifungo zatanze ni 30.
Minisitiri w’intebe Kandi yashimye ko abafunzwe bagejeje igihe cyo guhabwa amasomo barimo abana biga amashuri abanza, bayahabwa kandi bagatsinda neza ibizamini bya Leta. Ndetse n’abakuze bahabwa amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwungutse ba ofisiye bashya 166 barimo abakobwa 27.