Igisirikare cya RDC cyerekanye abasivile bane gishinja ubutasi n’ibikorwa byo gushakira abayoboke n’abakorana n’umutwe wa M23 mu mujyi wa Goma, abo barimo abadepite babiri b’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, ari imbere y’abanyamakuru ku ishami ry’iperereza rya gisirikare i Kinshasa, Gen Maj Sylvain Ekenge umuvugizi w’igisirikare cya RD Congo, yerekanye abagabo bane bambitswe imyenda y’umuhondo n’umutuku.
Muri abo harimo Hope Sabini Kibuya usanzwe ari umudepite ku rwego rw’Intara ya Kivu ya Ruguru. Uyu, Ekenge yavuze ko ari we wari ukuriye ibikorwa byo gushakira abayoboke M23, kandi ko ari we wabizanyemo abo bareganwa.
Gen Ekenge yavuze ko undi ari Aliongera Alain nawe wari umudepite ku rwego rw’intara ya Kivu ya Ruguru.
Abandi, umwe ni inzobere mu by’ubukerarugendo akaba n’umujyanama wa guverinoma y’intara ya Kivu ya Ruguru, naho undi akaba umumotari wakoranaga n’abo batatu, nk’uko Ekenge abivuga.
Aba bagabo barashinjwa ibyaha birimo gushakira abarwanyi n’abayoboke umutwe wa M23, kuwugezaho ibyo ikenera no kuwukorera ubutasi.
Gen Ekenge yumvikana yita aba baregwa abagambanyi bakorana na M23 n’igisirikare cy’u Rwanda, avuga ko abandi bafatiwe muri ibyo bikorwa nabo bazerekanwa ku gihe nyacyo.