RDC: Igitero cya ADF cyahitanye abaturage 8

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abaturage 8 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu gitero abarwanyi ba ADF bagabye ku kigo nderabuzima I Beni mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuwa 09 Gicurasi.

Abaturage bo mu gace icyi gitero cyagabwemo bavuga ko cyagabwe n’abarwanyi ba ADF “Allied Democratic Forces” umutwe wemeye ko ukorana n’abarwanyi biyita Leta ya ki Islam mu mwaka wa 2019.

Omar Kalisa uyobora Sosiyete sivile I Beni yagize ati ” ubu tumaze kugera ku mibare y’abantu 8 bitabye Imana, abandi barimo n’umucungamutungo w’icyi kigo nderabuzima barakomeretse bikomeye.

Umwe mu baganga kugeza ubu yaburiwe irengero, mu gihe kandi hari imwe mu nyubako z’ibi bitaro yatwitswe irakongoka.

Mu mwaka wa 2021 Ingabo za Uganda zifatanije n’iza Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bakoze ibikorwa bitandukanye byo guhiga abarwanyi ba ADF. Aka gace ka Beni kandi muri Mata uyu mwaka abarwanyi ba ADF bagabye ibindi bitero ku baturage bahitana abari hagati ya 10 na 15. Mu gihe mu Ukwakira umwaka ushize aha hari hishwe abandi baturage 20.

ADF ni umutwe w’abarwanyi bavuga ko bashaka ko Igihugu cya Uganda kigendera ku mategeko ya Islam. Ukomoka mu gihugu cya Uganda ariko umaze imyaka irenga 30 warashinze ibirindiro mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:17 am, Jul 27, 2024
temperature icon 16°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe