RDC: Imyigaragambyo yahinduye isura hitabazwa imyuka iryana mu maso

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Imyigaragambyo y’abamagana Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi [uburengerazuba bw’Isi] bakomeje gukaza umurego ku rwego rw’aho Polisi ya Kinshasa iri kurasa imyuka iryana mu maso mu kubatatanya.

Abigaragambya bashinja leta za biriya bihugu bikomeye kunanirwa gukoresha ijambo zifite ku Rwanda mu rwego rwo guhagarika inyeshyamba mu burasirazuba bwa RDC zo mu mutwe wa M23 rushinjwa gufasha nubwo rwo rudahwema gutera utwatsi ibi birego.

Kuri uyu wa Mbere abigaragambya barakaye batwitse amabendera ya Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi, bwahoze bukoloniza RDC. Ni mu gihe mu minsi ya vuba aha ishize, imyigaragambyo yabereye hanze ya za ambasade nyinshi z’ibihugu byo mu burengerazuba.

Muri iyo myigaragambyo yo ku wa mbere, polisi ihosha imvururu yasubije inyuma abigaragambya bageragezaga gutera intambwe bagana kuri za ambasade nk’uko BBC yabitangaje.

Kuri uyu wa Mbere kandi abapolisi barenga 50 boherejwe kurinda ambasade y’u Bwongereza, iri mu nkengero y’Uruzi rwa Congo. Abapolisi babarirwa muri za mirongo banakoze uburinzi hanze y’ambasade y’u Bufaransa n’ambasade y’Amerika.

Amashuri mpuzamahanga n’amaduka y’abanyamahanga yo muri komine ya Gombe, rwagati muri Kinshasa, yari afunze ku wa mbere, kubera impungenge ku mutekano.

Abigaragambya batwitse amapine y’imodoka ahakikije agace ko rwagati mu mujyi, mu gihe amashusho yatangajwe na Reuters agaragaza abigaragambya babarirwa muri za mirongo babyishimira, ubwo amabendera y’Amerika n’Ububiligi yashyirwaga mu kirundo cy’amapine arimo gushya.

Ku cyumweru, Amerika yasabye abaturage bayo bari muri DR Congo “kutagaragara cyane” no “gutuma umuryango wawe ugira ibiribwa bihagije n’amazi mu gihe byaba ngombwa ko uguma mu rugo iminsi myinshi”.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza yaburiye ko imyigaragambyo “bishoboka ko izakomeza muri iki cyumweru”, kandi ko hari ibyago ko abanyamahanga bashobora kwibasirwa nta kurobanura.

Ku wa gatandatu, ONU, ifite ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo, yavuze ko imodoka nyinshi zayo zatwitswe.

Iduka ry’igitangazamakuru Canal+ cyo mu Bufaransa ryashenywe n’abigaragambya, mu gihe za videwo zo ku mbuga nkoranyambaga zigaragaza imyotsi izamuka hejuru y’uwo mujyi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:59 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe