RDC: Ingabo za SADC zatangiye imirwano abaturage benshi barahunga

Cyprien N
Yanditswe na Cyprien N

Umutwe wa M23, watangaje ko ingabo za SADC zagabye ibitero bikomeye ku baturage bigatuma abenshi bahunga bakava mu byabo.

SADC igizwe n’ingabo zavuye muri Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania, wagiye gufasha ingabo za FARDC mu mirwano yo kurandura umutwe wa M23.

Umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yatangaje ko kuva kuri iki cyumweru no kuri uyu wa Mbere ingabo za SADC zagabye ibitero bigari ku baturage mu duce twa Mweso, Mpati na Karuba muri Masisi na Kibumba muri Rutshuru.

Kanyuka avuga ko ibi bitero byifashishije indege za drones hamwe n’imbunda za muzinga zirasa kure.

Iyi mirwano yatumye abasivile benshi bava mu byabo barahunga cyane cyane mu gace ka Karuba.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:31 am, Mar 3, 2024
temperature icon 17°C
fog
Humidity 100 %
Pressure 1018 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 100%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:07 am
Sunset Sunset: 6:16 pm