Abatuye mu duce twegereye santeri ya Sake baremeza ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu haramutse imirwano ikomeye hagati y’ingabo za leta n’abakorana nazo hamwe n’inyeshyamba za M23, imirwano yatumye abandi bantu bava mu byabo bagahunga.
Hari hashize ibyumweru bibiri birenga nta mirwano yumvikana i Sake nyuma y’imirwano ikomeye yahabaye mu kwezi gushize.
Imisozi ikikije Sake iriho ibirindiro bimwe na bimwe bya M23, mu gihe muri centre ya Sake gusubira iburasirazuba werekeza Mubambiro na Goma hakigenzurwa n’ingabo za leta, ingabo za SADC n’abitwa Wazalendo.
M23 irashinjwa ko yateye ibisasu bya mbere ku birindiro by’ingabo za leta, ku rundi ruhande, Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa M23, yatangaje ko ingabo za leta n’abakorana nazo kuva muri iki gitondo bateye abaturage b’abasivile ba Sake n’inkengero zayo.