RDC: Minisitiri w’ingabo ngo yiteguye gufata u Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Guy Kabombo yavuze ko Perezida Tshisekedi ngo yatanze umurongo n’amabwiriza asobanutse ku ntambara iri kubera mu burasirazuba bw’icyi gihugu. Muri Aya mabwiriza kandi ngo harimo no gufata u Rwanda bakarwiyomekaho.

Mu butumwa uyu mu Minisitiri yashyize ku rukuta rwe rwa X kuri uyu wa kabiri yagize ati “Twahawe umurongo ku bikorwa by’ingabo za Congo urimo no gufata u Rwanda.”

Perezida Tshisekedi inshuro zirenze imwe yagaragaje ko yatera u Rwanda ashinja gufasha umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

- Advertisement -

Ubwo yiyamamazaga mu 2023 yavuze ko azagaba igitero ku Rwanda naramuka yongeye gutorerwa Indi Manda. Mu mwaka wa 2022 nabwo uyu mutegetsi yumvikanye avuga ko abanyarwanda bakeneye ubufasha bwe “ngo bibohore“. Aya ni amagambo abasesenguzi bafashe nk’igitero ku butegetsi buriho mu Rwanda.

U Rwanda narwo ntirwahwemye kugaragaza ko Leta ya Kongo ifasha umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ndetse Raporo y’umuryango w’abibumbye iherutse kugaragaza ingingo ku yindi uko Leta ya Tshisekedi ifasha aba barwanyi.

U Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) byakomeje gusaba Leta ya Congo gukemura ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo binyuze mu biganiro. Kuko ariyo nzira y’amahoro.

Yaba amasezerano ya Nairobi, yaba n’amasezerano ya Luanda aya yose asaba abategetsi  guhagarika imvugo zishotorana.  Gusa Leta ya Kinshasa ibi yabirengeje amaso ahubwo ishyira imbaraga mu ntambara no gukomeza amagambo y’ubushotoranyi ku Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:32 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe