RDC yashinje u Rwanda kubangamira ingendo z’indege

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu birego Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yari isanzwe ishinja u Rwanda ubu noneho yongeyeho ikirego cy’uko ngo u Rwanda rwinjiriye ikoranabuhanga rigenzura ingendo z’indege mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’itumanaho n’itangazamakuru kuwa 29 Nyakanga rivuga ko hamaze iminsi hagaragara ukwinjirirwa kwa sisiteme igenzura ingendo z’indege (GPS) mu kirere cyo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Iri tangazo rivuga ko ibi byagaragaye cyane mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu bice bya Goma, Beni,Butembo, Kibukba na Kanyabayonga.

Ibi Leta ya Kongo yita ukwinjirirwa muri sisiteme, yemeza ko biri kugira ingaruka ku ngendo z’indege zirimo n’iz’ubucuruzi muri ibi bice. Yongeraho ko uretse indege z’ubucuruzi kandi ngo ibi bibazo by’indendo zo mu kirere biri no gutuma abaturage bari mu bice birimo intambara batabasha kugerwaho n’ubufasha bw’ibanze. Ni intambara Leta ya Kongo yita ko yatewe ngo n’ingabo z’u Rwanda.

- Advertisement -

Iri tangazo rivuga ko iperereza ryakozwe n’abahanga babifitiye ubushobozi ngo ryerekanye ko ibi bitero byo muri sisiteme y’ingendo z’indege (GPS) ngo bituruka ku bikorwa by’ingabo z’u Rwanda ziri muri Kongo ngo n’abarwanyi b’umutwe Kongo yita uw’iterabwoba wa AFC/M23. Iri perereza kandi ngo ibyo ryerekanye binemezwa n’intumwa z’umuryango w’abibumbye zikorera muri ibi bice. Ngo n’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta itanga ubufasha bw’ibanze ku baturiye aka gace.

Guverinoma ya Kongo ikavuga ko ibi bikorwa ngo ibifata nko gukoresha intwaro z’intambara ku basivili batari mu ntambara ndetse ikemeza ko bibangamiye ubuzima bw’abasivili. Igashingira kuri ibi isaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano hagendewe ku masezerano mpuzamahanga agenga indege za gisivile yashyizweho umukono mu 1944.

Ntacyo u Rwanda rwari rwasubiza kuri ibi birego bishya bwa Leta ya Kinshasa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:07 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 39 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe