Umutwe wa Red Tabara urwanya Uburundi wanyomoje ibirego washinjwe na leta y’Uburundi ko ariyo yagabye ibitero bya gerenade mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru w’ubutunzi bya Bujumbura .
Ibitero byagabwe kuwa gatanu w’iki cyumweru, leta y’Uburundi yavuze ko byagabwe n’umutwe uyirwanya wa Red Tabara ndetse inashinjwa u Rwanda kubigiramo uruhare.
Red Tabara nayo yasohoye itangazo yamagana ibi birego, muri iri tangaza Red Tabara yagize ati:” Mu kiganiro minisiteri y’umutekano yagiranye n’abanyamakauru , umuvugizi wayo Pierre Nkurikiye yegetse ibitero bya grenade kuri Red-Tabara. Kwihutisha kutwegekaho ibitero bigabwa mu Burundi ku mpande zitandukanye, nta perereza ryimbitse rirakorwa bitera kwibaza uruhare rwa leta y’Uburundi muri ibyo bitero.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Patrick Nahimana uvugira w’igice cya potiliti muri Red –Tabara ryakomeje rigira riti: ” Red-Tabara irahakana yivuye inyuma uruhare muri ibyo bitero. Nta munsi wa rimwe uyu mutwe uzigera ubangamira inzirakarengane z’abasivile. “
Muri iri tangazo Red Tabara yasabye leta y’Uburundi kureka kwibaraguza kuko izi ukuri kw’ibyo yakoze iti:” Ubutegetsi bw’Uburundi bwari bukwiye kwita ku bibazo bikomeye byugarije igihugu , aho kwibaraguza burangaza abantu buvuga ko buri mu maperereza y’amabi buzi neza ko bwakoze. Red-Tabara irihanganisha imiryango y’abakozweho n’ibyo bitero.”
Red Tabara isohoye iri tangaza yunga mu ry’abandi batavuga rumwe na leta y’Uburundi bayishinja ko ibi bitero ari ikinamico bwahimbye igamije kurangaza amahanga n’abenegihugu kubera ubukene bw’ibikomkoka kuri peteroli bumaze iminsi buvugwa ko bugeze ku rwego rutari rwabaho kuva Uburundi bwabaho.
Perezida Ndayishimiye w’iki gihugu bivugwa ko ahanganye n’uruhande rutishimiye ko yafunze Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’intebe binavugwa ko arirwo rukomeje kumwotsa igitutu rwitwikiriye ubukene bw’ibikomoka kuri peteroli.