RIB yahishuye uko abapfumu bo mu Rwanda barya iby’abadiyasipora

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro cyihariye Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB yagiranye n’ikinyamakuru Igihe.com cyagarukaga ku mikorere y’iri rwego yagaragaje uko abapfumu bazengereje abanyarwanda baba mu mahanga bakabambura utwabo babizeza ibitangaza.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruherutse gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bisaba abanyarwanda kuba maso bakirinda ubushukanyi bukorwa n’abapfumu. Muri Iko kiganiro Dr Murangira yagarutse kuri ubu butumwa ndetse yitsa cyane ku banyarwanda baba mu mahanga bazwi nk’abadiyasipora.

Dr Murangira yagize ati “Hari ubutumwa duherutse gutanga bugenewe Aba-diaspora by’umwihariko. Byari bijyanye n’ubwambuzi bushukana bushingiye ku bupfumu, bushingiye ku buhanuzi bupfuye, bushingiye no kuvurwa indwara zananiranye”. 

- Advertisement -

RIB ivuga ko ubu bwambuzi buhera mbere na mbere mu kwiyamamaza kw’abapfumu mu mbuga nkoranyambaga Dr Murangira ati “Rero n’abiyamamaza bakoresha imbuga nkoranyambaga. Abakora ubupfumu rero nabo bariyamamaje bakoresheje izo mbuga nkoranyambaga.”

RIB igaragaza ko ikunda kwakira bene ibi birego by’aba-diaspora bavuga ko umupfumu runaka yamwandikiye amuteka umutwe, yamwambuye amafaranga.

Dr Murangira atanga urugero ati “Hari undi uherutse kuvuga ko yabwiwe n’umuhanuzi ko bamuroze bakabitaba mu bihugu bitandukanye, birangira amutwaye agera ku bihumbi 20$. Yamubwiraga ko natayamuha mu kwezi kumwe apfa. Bajya bavuga ko aba-diaspora basobanutse ariko abantu bajijwa nta gice batabamo. Twabagiriye inama yo gufata ayo mafaranga bakaza kuyashora mu gihugu aho kuyatera inyoni. Kandi iyo dufashe abakoze ibyo byaha batubwira ko iby’abapfu biribwa n’abapfumu.”

Uretse abadiyasipora kandi RIB ivuga ko  hari abapfumu bavuga ko bavura abasore imibiri yabo ikagira uko ihinduka kandi n’abakobwa nuko. Ugasanga kuri litiro aratanga ibihumbi 100 Frw kandi mu by’ukuri ari igicuncu yamuvugutiye. Muri iyi minsi kandi hari ibyaha byo kubeshyanya urukundo.

Nubwo hari n’aba-diaspora babeshywa n’abapfumu ariko, hari n’aba – diaspora RIB ivuga ko babeshya abaturage bari imbere mu gihugu . Bakababeshya ko wenda ibintu bigura make iwabo. Abashaka kugura bakohereza amafaranga bikarangira aheze.

Itegeko N° 12/2017 ryo kuwa 07/04/2017, rishyiraho urwego rw’ubugenzacyaha RIB risobanura neza ko uru rwego rushinzwe kugenza ibyaha nshinjabyaha, ntabwo ari mbonezamubano. Ibi bituma rudakurukirana ibyaha birimo nko kwishyuriza amafaranga uwambuwe n’uwo yagurije.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:15 pm, Dec 24, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 61 %
Pressure 1010 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe